Igikorwa cyo gusohora telefoni za Samsung Galaxy Fold zishobora guhinwa nk’ibitabo cyigijwe inyuma nyuma y’uko izari zimaze kugera hanze zamenetse zitarenze umutaru.

Telefoni ziteye nk’ibitabo za Samsung Galaxy Fold zamenetse mbere yuko zishyirwa ku isoko

Ni telefoni zizagura ibihumbi bibiri by’amadorali (1 800 000 frw). Zimwe muri zo zasaranganyijwe abanyamakuru b’ikoranabuhanga ngo bazigerageze banazikundishe rubanda ariko zihita zimeneka ikirahure.

Samsung yahise isubika kuzimurika ku mugaragaro byari biteganyijwe ku ya 03 Gicurasi, byimurirwa mu byumweru biri imbere.

Igitangazamakuru The Guardian kivuga ko ari inkuru y’incamugongo kuri iki kigo gikora telefoni zigezweho kuko cyari cyitezeho ko Galaxy Fold zizagurwa cyane, dore ko  cyavugaga ko ari agashya cyari cyinjije mu ruhando rw’inganda zikora amatelefoni.

Telefoni ziteye nk’ibitabo za Samsung Galaxy Fold zamenetse mbere yuko zishyirwa ku isoko

Galaxy Fold iyo ifunguye iba ingana na ‘tablet’ zindi zisanzwe ariko impande zombi zaba zihujwe, ifunze, ikangana na ‘smartphone’ isanzwe.

Abanyamakuru bayigerageje basanze ikirahuri cyayo gitangira kuzana ibishashi, kikagenda gipfa hadashize iminsi. Kuri bamwe byatewe n’uko bahise bavanaho agasashi kari ku kirahure kakirinda kwangirika, mu gihe Samsung yo ivuga ko kagomba kugumaho.

Ibi ariko ntibisobanura impamvu n’imbere mu kirahure hameneka ubusa. Abandi bavumbuye ko Galaxy Fold igira ibibazo iyo habayeho gukanda mu iteranyirizo ry’impande zombi ziyigize.

Telefoni ziteye nk’ibitabo za Samsung Galaxy Fold zamenetse mbere yuko zishyirwa ku isoko

Izi telefoni za Samsung Galaxy Fold zahise zitangira kumeneka zitarasohoka ku mugaragaro

Samsung ivuga ko hari bimwe mu biyigize bituma ikirahure cyayo kidakora neza. Ivuga ko igiye gushyira ingufu mu gukomeza ikirahure cy’iyi telefoni itegerejwe na benshi, ikanasobanurira rubanda ko agashashi kakirinda ‘screen protector’ bizana katagomba kuvaho.

Telefoni ya Samsung yaherukaga kuzana ibibazo ni Samsung Note 7 yaturikaga bikaza kugaragara ko byatewe na batiri yayo yari yahawe ubushobozi bwo kubika umuriro mwinshi cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU