The Ben yashyizwe mu bahanzi bazitabira iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ribera muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizitabirwa n’ibyamamare bikomeye muri Afurika yose.

Taliki ya 10 Kanama 2019 , The Ben azaririmba mu iserukiramuco rizabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mwiserukiramuco rizaririmbamo abandi bahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia na Nandy. Ndetse n’abandi barimo Casanova wo muri Amerika na Kranium wo muri Jamaica.

The Ben niwe muhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda witabiriye iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe muri Afurika no hanze yayo kuko ryitabirwa n’ibihangange.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU