The Ben yavuze ko azatoranya umukobwa agendeye ku mutima we ndetse ngo azamubabwira abantu ku  munsi nyirizina w’ubukwe bwe.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda batajya bagira icyo bavuga ku bakunzi babo aho bamwe bamubonana n’umukoba bagatangira kuvuga ko bakundana gusa nyuma akamwihakana avuga ko ari inshuti ye isanzwe ,yongeye gushimangira igihe nyacyo cyo kuzamutangaza abifuza kumumenya bakamumenya.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko ku munsi nyirizina w’ubukwe bwe aribwo azamushyira hanze ndetse ahishura ko mu bintu azagenderaho harimo nko kuba atazita ku burangwa bwe cyane ahubwo ngo azagendera ku mutima w’uwo mukobwa.

Ku bijyanye n’igihe cy’ubukwe bwe yasubije ko byaba ari ukubyina umuziki mbere y’intanga.

Ati “Urukundo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa, ntabwo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa n’ababakikije. Iyo abaye umugore nibwo atumira abantu b’inshuti n’abavandimwe, iyo bitaraba biba ari ibyanyu babiri gusa.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU