Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye abayobozi bashya inshingano barimo na Dr. Muyombo Thomas (Tom Close).

Tom Close yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali

ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje ko Dr. Muyombo Thomas aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).


Ikigo Muyombo Thomas yahawe kuyobora ni nacyo yari amaze igihe kinini akoramo.

Tom Close ahawe izi nshingano zikomeye nyuma y’uko mu Ukuboza 2019 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yamushimye mu buryo bukomeye, uburyo afatanya umuziki, kuvura abantu no kwandika ibitabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU