Guverinoma y’u Budage yasabwe guhindura Ambasaderi wayo mu Rwanda nyuma y’amakosa akomeye yakozwe na Dr. Peter Woeste wari uyihagarariye, u Rwanda rugasaba ko hakoherezwa undi.

U Rwanda rwasabye u Budage guhindura Ambasaderi wabwo i Kigali nyuma y’amakosa akomeye

Dr. Peter Woeste yari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu 2016 kuko mu Ukwakira k’uwo mwaka aribwo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira inyungu z’igihugu cye i Kigali.

Izi mpapuro yazitangiye igihe kimwe n’abandi bahagarariye ibihugu birimo Portugal, Singapore na Finland.

Hari hashize iminsi mu itangazamakuru hari amakuru avuga ko uyu mu Ambasaderi yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze.”

Ntabwo Amb. Nduhungirehe yigeze yifuza gusobanura mu buryo burambuye amakosa yakozwe na Amb. Woeste gusa yashimangiye ko bigendanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, aricyo cyari gikwiriye.

Yavuze ko iyo Ambasaderi akoze amakosa, ashobora gusabirwa guhindurwa. Ati “Yego, iyo yakoze amakosa. Kubera umubano mwiza dufitanye n’u Budage, twasanze atari ngombwa gufata ibyemezo birenze icyo.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU