Perezida Xi Jinping yatangije umushinga witwa “Initiative Ceinture et routes ” aho uyu mushinga umaze kwinjiza miliyari 7000 z’amadolari.

Igitekerezo “Initiative Ceinture et routes” cyakiriwe neza n’ibihugu byinshi, maze inama mpuzamahanga ibiganiraho mu mwaka wa 2017. Ubu haraba iya kabiri, yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150 biturutse ku migabane y’isi.

Umunyamakuru  Wang Botao, wa televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, avuga ko koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu ari imwe mu nzira zo guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Ni naho Jinping agira ati, “Umugambi ” ceinture et route “, ugamije kongera ubwinshi bw’ibicuruzwa no kureshya abaguzi bashya. Nicyo kizafasha guhangana n’ibibazo by’ubusumbane ubukungu bw’isi bufite”, Xi Jinping.

Botao avuga ko mu mwaka wa 2018 wonyine, amakontineri asaga 3600 yoherejwe hanze y’Ubushinwa, harimo n’ibihugu 15 by’i Burayi. Gusa nayo uko agiye ntagaruka ubusa, kuko hari ibindi bicuruzwa biva muri ibyo bihugu biba bikenewe mu Bushinwa, kandi ngo « Akebo kajya iwa Mugarura “.

Ati, “urebye ubu ibintu byarahindutse, ntibikiri bya bindi byo kohereza za mudasobwa na telefoni ngendanwa. Hagiye hiyongeraho imyambaro, ibinyampeke, imodoka n’ibyuma byazo, imivinyo n’ibindi.”

Mu mwaka ushize kandi wa 2018, Perezida Jinping yagaragarije abari mu nama I Bo’ao ko umugambi “ceinture et route” ari uruvugiro rw’isi. Ati, “ uru ruvugiro rugomba kunoza ubukungu, hagamijwe imibereho myiza y’abatuye isi”.

Urugero ni imbuto zoherezwa i Burayi mu mato n’ibimodoka bikonjesha, mu minsi 40 gusa zikaba ziribwa ku meza y’abanyaburayi. Mu kugaruka, ya nzira yongera kunyuzwamo inzoga ziva mu budage, imizabibu y’abarusiya ndetse n’amavuta meza ava muri Kazakhstan.

Imibare yashyizwe ahagaragara ikwereka impinduka:

Hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2018,

Ubushinwa bwafunguye inzira nyinshi z’ubucuruzi mu turere dushya 75. Bwashoye hanze miliyari zisaga 80 z’amadolari,

Ibihugu byinjije imisoro irenga miliyari ebyiri

Amasosiyete y’abashinwa yahawe amasezerano yavuyemo amadolari agera kuri miliyari 500,

Imirimo yatanzwe isaga ibihumbi 244.

Mu nzira yo mazi, ibyambu by’ubushinwa kandi bifitanye imikoranire n’ibindi bisaga 600, bihereye mu bihugu n’uturere 200 ku isi. Ibyambu bya Gwadar muri Pakistan na Hambantota muri Sri-Lanka ; inzira za Gari ya moshi Mombasa-Nayirobi muri Kenya, n’ihuza Ubushinwa na Laos ; ndetse n’amasezerano Ubushinwa bwagiranye n’ibihugu bisaga 62 ku isi ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ; biri muri uyu mugambi.

Magingo aya ubushinwa bukoresha inzira z’ikirere 403 bujyana ibicuruzwa mu bihugu bisaga 45.

Uku guhuza ibikorwa remezo ku isi byazamuye ubukungu bw’isi ku buryo bufatika, cyane ko bwari bumaze iminsi itari mike bwaragiye hasi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU