Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yavuze ko Ubusitani bw’Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro buzagaragaza uruhare rwa buri wese mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Yabigarutseho ku wa 8 Mata 2019 ubwo hafungurwaga igice cya mbere cy’ubwo busitani, Jardin de la Mémoire, mu muhango wahujwe no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana yavuze ko muco nyarwanda kwibuka byakorwaga iteka ryose kuko ‘umuryango utibuka uzima’.


Yagize ati “Ijambo ubusitani twagerageje kurishaka mu Kinyarwanda dusanga ritarabagaho, ryazanywe n’abapadiri nkuko umusirimu naryo ryazanywe n’abakoloni. Abanyarwanda bavugaga umurima cyangwa ishyamba; ntitwavuga umurima wo kwibuka ariko ni ho biganisha.’’

Ati ‘‘Kwemera ko ryitwa ubusitani twasanze bifite igisobanuro kuko abo banyamahanga babi batuzanyemo amacakubiri, bakatubibamo urwango, rwateye jenoside naryo ritari ijambo Nyarwanda; twasanze guhamana iryo jambo ryabo bizatuma uruhare rwa buri wese mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside rwumvikana.’’

Ubusitani bw’Urwibutso bwitezweho kuzafasha abasura inzibutso gucengerwa n’amateka y’ibihe u Rwanda rwanyuzemo n’ingamba bakwiye gufata.

Ati “Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rurimo amateka, abarusura barasobanurirwa, bakabona amashusho n’imva zirimo imibiri y’abacu ariko ntibagira aho bicara, batekereze, bibaze, bafate ingamba bari ahantu hatuje. Ni yo mpamvu uzajya ava ku Gisozi akagera muri ubu busitani hari inyongera azaba abonye.’’

Ubusitani bw’Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro buri hafi y’urwa Rebero ahashyinguye abanyapolitiki biganjemo Abahutu banze ingengabitekerezo ya Jenoside bakicwa n’imibiri ibihumbi 14 y’Abatutsi biciwe muri Kigali.

Yakomeje avuga ko ‘‘Turashaka ko uzajya ava ku Gisozi, akaza i Nyanza ya Kicukiro agasobanurirwa aya mateka azajya ajya no ku i Rebero akumva ko Abahutu bose batabaye abicanyi ko hari abarwanyije Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bakayizira.’’

Ubusitani bw’Urwibutso buri ku muhanda ujya mu Bugesera, uwo Leta ya Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal zanze kubaka ngo kuko ‘hari hatuye Abatutsi benshi.’

Iyo politiki iri mu bigize icyaha cya Jenoside, yakoreshejwe mu gukandamiza Abatutsi benshi bari bahoherejwe ngo bahagwe.

Ubusitani bw’ Urwibutso rwa Nyanza bwitezweho inyungu ikomeye kuri buri wese
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubusitani buzafasha cyane urubyiruko kurushaho kumenya amateka ya Jenoside

Dr Bizimana yavuze ko “Uzajya aza mu busitani azajya abwira ayo mateka akomeze ajya Ntarama na Nyamata arebe ibyo byiciro byose bya Jenoside. Turifuza ko ubu busitani buzabigaragaza mu gukomeza kumva ayo mateka ahuje igice cya Kigali n’igihugu cyose.’’

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira ubusitani ubwarwo kugira ngo rusigare rusigasira amateka yo kwibuka.

Ubusitani bwatashywe ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 ziganjemo Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro bakicwa nyuma yo gutereranywa n’Ingabo za Loni.

Ubusitani bwa Nyanza ya Kicukiro bwashyizweho ibuye ry’ifatizo muri Kamena 2000 na Madamu Jeannette Kagame. Bwatunganyijwe ku bufatanye bw’Umuryango wa IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu n’umunyabugeni Bruce Clarke.

Ubusitani bw’ Urwibutso rwa Nyanza bwitezweho inyungu ikomeye kuri buri wese
Ubusitani bw’Urwibutso buri ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro buzuzura mu gihe cy’umwaka butwaye miliyoni 700 Frw

Ubusitani bw’ Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro buzuzura mu gihe cy’umwaka butwaye miliyoni zirenga 700 Frw. Bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.

Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU