Umusore w’imyaka 22 yapfiriye mu irushanwa ryo kunywa inzoga mu kabari k’ahitwa Aromo mu karere ka Lira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Uganda: Irushanwa ryo kunywa inzoga ryasize umwe ahatakarije ubuzima

Mr Peter Olobo, wari utuye mu rusisiro rwa Arwot-olaro mu kagari ka Otara, yapfuye ku wa Kabiri, amaze kwiranguza uturahuri dutandatu twa manyinya mu gihe kitageze mu minota itatu.

Abandi basore babiri bari bahanganye nabo muri iri irushanwa ryo kunywa inzoga bataye ubwenge bajyanwa ku ivuriro ryari hafi, baza gukira hashize amasaha make.


Umuyobozi w’agace ka Aromo, David Elich yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko nyakwigendera Olobo yagiye mu kabari kitwa Diana Pub akahahurira na bagenzi be John Ojok Oryema na Bonny Ocen Erong.

Aba baje gutega amashilingi 5 000 mw’ irushanwa ryo kunywa inzoga kuri buri umwe, bavuga ko umiraza ibirahuri 10 by’inzoga mu gihe kitarenze iminota 10 yegukana amashiringi 15 000 yose.

Elich yakomeje agira ati “Olobo yagerageje kunywa ibirahuri bitandatu mbere y’uko agwa hasi agapfa, bagenzi nabo bataye ubwenge bajyanwa ku ivuriro baza kuzanzamuka.”

Uwo muyobozi avuga ko ari ubwa kabiri isanganya nk’iryo ribaye. Ati “Mu mwaka ushize, nabwo twabuze umusore witwa Alex Okiba apfira mu irushanwa ryo kunywa. Icyo gihe bwo barushanwaga kunywa udusashi 12 twa Waragi.”

Urubyiruko rwo muri kagari ka Otara rusanzwe ruzwiho kunywa inzoga nyinshi. Komite ishinzwe umutekano yanzuye ko ntawemerewe kunywa inzoga hagati ya saa cyenda na saa kumi n’imwe z’ijoro.

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Aromo, Hudson Otee avuga ko batangije umukwabo wo guhiga urubyiruko rw’imburamukoro.

Ati “Tuzajya dukora umukwabu dute muri yombi umuntu wese tuzasanga ari kunywa inzoga mu gihe yakagombye kuba mu kazi kamwungukira. Bazahanirwa kuba ibyigomeke n’ibyomanzi.”

Abaturage bo bavuga ko urupfu rw’uwo musore rwatewe n’ubushomeri butuma insoresore zirirwa nta kazi kandi zishaka amafaranga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU