Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ifoto igaragaza Mico The Best ari kumwe na Nikuze basanzwe bazwiho kutumvikana muri filime y’uruhererakane bakinnye.

Umukinnyikazi wa filime Musanase Laura wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid biravugwa ko yaba afitanye umubano udasanzwe n’umuhanzi Mico The Best nyuma yuko uyu musore ashyize ifoto ye kuri konte ya Instagram igaragaza bahuje urugwiro.

Iyi foto isohotse nyuma yuko aba bombi bigeze kugaragara muri filime y’uruhererekane ya City Maid bakina batumvikana aho akenshi wasangaga bafitanye amakimbirane hagati yabo gusa nyuma yuko iyi foto isohotse bari kumwe hatangiye kunungwanungwa ko aba bombi bafitanye ubushuti bwihariye.

Mu butumwa bwashyizwe kuri iyi foto Mico The Best yateguzaga abakunzi biyi filime akandi gace gashya gashamikiye kuri iyi filime anasaba Nikuze kuza agasoma ‘Script’ yateguriwe na Producer we. Ibi byajemo urujijo nibwo twifuje kumenya byinshi kuri aba bombi.

Mu kiganiro Touchrwanda twagiranye na Mico The Best yatubwiye ko ntakihishe inyuma yayo ahubwo ko iyo foto imaze igihe yarafashwe kuko yafashwe barimo gutegura filime ,ikindi ngo yari ‘Producer’ muri iyi filime y’uruhererekane ya City Maid.

Twakwibutsa ko mu minsi yashize Mico The Best yigeze guhishura ko afite umukunzi gusa ko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU