Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, i cyahoze ari Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Umuhanzi Kizito MIHIGO wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutis 1994 ni muntu iki

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu mu muryango wa Ababyeyi be Buguzi Augustin na Iribagiza Placidie. Umuhanzi Kizito MIHIGO afite imyaka icyenda nibwo yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda.


Mu mwaka wa 1994 nibwo Se umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Ku myaka 14, ubwo Kizito MIHIGO yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Umuhanzi Kizito wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutis 1994 ni muntu iki

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris. Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri Societé cyane cyane mu banyarwanda.

Umuhanzi Kizito MIHIGO wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutis 1994 ni muntu iki

Umuhanzi Kizito MIHIGO yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) iharanira amahoro n’ubumuntu mu banyarwanda nyuma ya Jenoside.

Indirimbo z’uyu muhanzi zizwi cyane, ni nka :

-INUMA: (Indirimbo ivuga amahoro yayihimbye mu mwaka wa 2010)

-TWANZE GUTOBERWA AMATEKA: (Yayihimbye mu kwezi kwa kane 2011 ubwo abanyarwanda bibukaga kunshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi.)

-TURI ABANA B’U RWANDA : (Iyi yayihimbiye abanyarwanda baba mu mahanga mu mwaka wa 2011)

-ITEME (LE PONT) : (Indirimbo ya Gikristu ifite iminota 20 ivuga ku mbabazi n’ubwiyunge)

-ARC EN CIEL : (Indirimbo ya Gikristu ivuga ku mbabazi n’Amahoro)

-URUGAMBA RWO KWIBOHORA : (Yayihimbiye umunsi mukuru wo kwibohora mu mwaka wa 2011)

-IJORO RIBARA UWARIRAYE : (Yayihimbye mu kwezi kwa kane 2012 ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuri ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi)

-INTARE YAMPAYE AGACIRO : (Yayihimbye ishyaka rya FPR Inkotanyi ubwo ryizihizaga isabukuru y’imyaka 25)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU