Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yagaragaye mu birori bya Salax Awards ari kumwe n’umuhanzikazi Asinah Erra bivugwa ko bari mu rukundo rwimbitse.

Umuhanzikazi Asinah yongeye kugaragara yasohokanye na Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong

Nyuma yo gutandukana n’umunya Albania, Asinah Erra uzwi mu njyana ya Dancehall yishumbushije uyu rutahizamu w’umunya Ghana waje guhahira mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports gusa bombi bavuga ko bakundana bisanzwe.


Michael Sarpong na Asinah basigaye bagaragara bari kumwe kenshi ndetse mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindamo Kiyovu Sports igitego 1-0, Asinah yari mu bawurebye ndetse yishimira cyane igitego uyu musore yatsinze.

Asinah yasazwe n’ibyishimo ubwo umukunzi we yatsindaga igitego

Asinah amaze iminsi ahakana yivuye inyuma ko adakundana na Michael Sarpong, ariko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko aba bombi bakundana bikomeye.

Umunsi w’ejo Taliki ya 31 Werurwe 2019 ntiwahiriye ibi byamamare byombi kuko Rayon Sports ya Michael Sarpong ntiyabashije gutsinda AS Kigali banganyije igitego 1-1,ndetse na Asinah ntiyashoboye gutahana igikombe mu cyiciro cy’umugore wakoze neza kurusha abandi cyegukanwe na Queen Cha.

Abegukanye ibihembo bya Salax Awards:

  • Best artist: Bruce Melodie 
  • Best Male Artist: Bruce Melodie 
  • Best R&B artist: Bruce Melodie
  • Best Hip Hop Artist: Riderman
  • Best Afrobeat artist : Uncle Austin 
  • Best Group : Active
  • Best new artist: Yvan Buravan
  • Best traditional artist: Mani Martin
  • Best gospel Artist: Israel Mbonyi
  • Best female artist: Queen Cha

Umuhanzikazi Asinah yongeye kugaragara yasohokanye na Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong

Umuhanzikazi Asinah yongeye kugaragara yasohokanye na Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU