Umuhanzikazi Momo wari ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa, bikekwa ko yakoze mu ntangiriro za Mata 2018 yavuye muri gereza.

Umuhanzikazi Momo wari ufungiwe gucuruza abakobwa yafunguwe

Momo ubusanzwe witwa Mbabazi Maureen yabanje gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge [yahoze yitwa 1930], hanyuma ajyanwa mu ya Muhanga.

Umuhanzikazi Momo yavuye muri gereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano.

Yamenyekanye bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki wa Dancehall afashwa n’inzu itunganya indirimbo ya Future Records. Yakoze indirimbo zitandukanye guhera mu 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki, yanakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo iza TBB.

Umuhanzikazi Momo wari ufungiwe gucuruza abantu yafunguwe

Mbere yo gufungwa, umuhanzikazi Momo yari amaze igihe yaravuye mu bya muzika ariko yakomeje kugaragara mu bitaramo byategurwaga mu Rwanda, ubundi agakunda kwifotoza ari mu ndege yerekana ko agiye kuruhukira hanze y’igihugu.

Umuhanzikazi Momo wari ufungiwe gucuruza abantu yafunguwe
Mbabazi Maureen uzwi nka Momo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU