Umuhanzikazi Lydia Jazmine yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera imyambarire ye n’imbyino nk’iza Nick Minaj wo muri Leta zunzu Ubumwe z’ Amerika.

Iki gitaramo cyabaye muri iki cyumweri ubwo yataramiraga abakunzi be ahitwa Agip Motel mu rwego rwo kwishimana nabo ndetse no kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze bakunda cyane.

Benshi berekanye amarangamutima yabo ubwo yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe na benshi yitwa ‘You and Me’ aho yaje ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we ndetse n’ibibero bye maze abari aho batangira gupfuka amaso bitewe n’uburyo yabyinaga benshi bise nko gukurura igitsina gabo.

Benshi mu bari aho bishimiye igitaramo yakoze ndetse bavuga ko yabashimishije mu gihe abandi bamubwiye ko uburyo yari yambayemo ko bwababangamiye baboneraho no kumusaba kujya yambara imyenda itabangamira igitsina gabo.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU