Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko uturere twaje ku isonga mu gukorerwamo ibyaha byinshi harimo utugije umujyi wa Kigali mu gihe utwagaragayemo ibyaha bicye harimo Nyamasheke Ngororero, Nyanza na Nyaruguru.

 

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Mata 2019 , nibwo habaye ikiganiro cyahuje abanyamakuru ndetse RIB n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha.

Muri Raporo yamurikiwe abanyamakuru hagaragajwe ibyaha 10 biza ku isonga byakozwe muri uyu mwaka iyo byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi.

Mu ijambo ry’ Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza Werurwe 2019 hagaragaye ibisaga ibihumbi bitandatu byihariye hafi 27% byakorewe mu gihugu rwagati .

Yavuze ko raporo yakozwe igaragaza ko abagabo 5123 nibo RIB yakiriye bashinjwa gukora ibi byaha mu gihe abahohotewe cyane ari abagore barenga 5500.

Yavuze ko abahohotewe bose bahawe ubuvuzi na Isange One Stop Center bifasha abahohotewe muri serivisi zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikabagira inama ndetse bikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.

Mu turere twaranzwemo ibyaha byinshi yavuze ko umujyi wakigali uza ku isonga aha yavuze Akarera ka Gasabo, Kicukiro Nyarugenge, Nyagatare na Gatsibo mu gihe uturere twa Nyamasheke Ngororero, Nyanza na Nyaruguru aritwo twagaragayemo ibyaha bicye ugereranyije n’ahandi.

Yasoje ashimira by’umwihariko inzego z’umutekano zifatanya na RIB kubona amakuru ku gihe ndetse ashimira by’umwihariko Itangazamakuru ribagezaho bimwe mu bintu bikorerwa hirya no hino bitemewe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU