Didy d’Or wavuzweho gusakaza amashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi yavuze ko atazi intandaro yayo mashusho aho ngo nawe yatunguwe cyane ndetse yifuza kumenya umukobwa waganiraga n’umukunzi we akagera ubwo yambara ubusa.

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whatts Apps na Instagram hagaragaye amashusho y’Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Kimenyi Yves agaragaza ubwambure bwe.

Nyuma yuko aya mashusho agiye hanze benshi bahise bemeza aya mashusho yashyizwe hanze n’umukobwa bakundanaga witwa Didy d’Or ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ntawundi mukobwa bakundana.

Umukobwa witwa Diane Keza usanzwe azwi cyane nka Didy Diane d’Or wakundanaga na Kimenyi Yves Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2019, Didy Diane yanditse kuri status ya WhatsApp ahakana ibiri kumuvugwaho.

Yagize ati ” Muraho, mfashe uyu mwanya ngo nsobanure ibyo abantu bari kumvugaho ngo ni njye wasakaje amashusho ya Kimenyi Yves, si byo ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni ugushaka kumparabika. Benshi muri mwe uko mwabibonye ni ko nabibonye. Urujijo bamwe bafite ni rwo nanjye mfite kandi uko nteye ntabwo nagira umutima nk’uwo muri kunyambika. Abari kubivuga bashingira ko ngo twari twaratandukanye nyamara si byo pe kuko sinari natandukanye nawe. Abakomeje kumbeshyera murekere aho… Nta kindi nshaka kongeraho. Murakoze Imana ibarinde,…”

Yongeyeho ati “Benshi muri mwe uko mwabibonye nanjye niko nabibonye, urujijo bamwe bafite nanjye nirwo mfite kandi uko nteye ntabwo nagira umutima nk’uwo muri kunyambika.”

Biravugwa ko uyu munyezamu yibwe telefoni yari irimo iyi video mu minsi ishize ndetse bikaba bikekwa ko uwayibye ariwe wasebeje uyu munyezamu ashyira hanze aya mashusho hanze amugaragaza imyanya ye y’ibanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU