Georgina Rodriguez umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ko bwa mbere bamenyana bamenyaniye mu iduka yakoragamo rya Gucci.

Umwaka ushize nibwo Cristiano yambitse impeta y’urukundo umukunzi we.Georgina yavuze ko yari asanzwe ari umucuruzi mu iduka rya Gucci ndetse ko yahuye na Cristiano muri Kamena 2016.

Aganira na Elle Magazine yo mu Butaliyani yavuze ko bahise batangira urugendo rw’urukundo.

Yagize ati “Bwa mbere mpura na Ronaldo twari mu iduka ry’imyenda rya Gucci aho nakoraga. Twembe twahise dukundana… ..Kuva ubwo twatangiye kuganira na nyuma y’akazi kanjye….Twahise tujya mu rukundo tugihuza amaso.”

Yakomeje ati “Nyuma yaho twongeye guhurira ahandi hantu ni nabwo twabashije kuganirira ahantu hatuje. Navuga ko twakundanye bwa mbere tugihuza amaso.

Uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yanavuze ko yahoze akunda Cristiano na mbere y’uko bahura muri Kamenna 2016 ubwo urukundo rwitamururaga.

The Sun ivuga ko Georgina na Cristiano Ronaldo bafitanye umwana umwe bise Alana Martina. Ngo uyu mugore avuka kuri nyina ufite inkomoko muri Espgane na Se wo muri Argentina. Mu nshingano afite harimo no kurera impanga za Cristiano, Eva na Mateo ndetse n’umwana w’imyaka umunani, Cristianinho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU