Muri Zimbabwe haravugwa inkuru y’umusore witwa David wasambanyije inka 4 yaragiraga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza umusore witwa David Mutambuki utuye mu gihugu cya Zimbabwe wafashwe na nyir’ishyo ry’inka aragiraga ubwo yaramaze kumusambanyiriza inka ze.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri wiki cyumweru nyuma yuko nyiri izi nka yajyaga abwirwa ko umushumba we azisambanya ntabyumve bituma ashaka kugirango yikorere icukumbura kuribi byaregwaga ku mushumba we.

Nkuko tubikesha iknyamakuru gikorere kuri interinete kitwa King Of Mushene cyavuze uyu mugabo yaje kwihisha hafi n’ikiraro cy’inka ze niko gucunga uyu musore ngo yaje gukubitwa n’inkuba ubwo uyu musore yatangiraga gufata ku ngufu inka ze yambaye n’udukingirizo zimwe zikajya ziruka mu Kiraro kubera kubuzwa umutekano n’umushumba wazo.

Nyuma yo kubona ibi n’amaso ye bwite yahise afata umwanzuro wo kumwirukana aho yavuze ko uyu musore ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe kuko yamubonye afata ku ngufu Inka 3 mu gihe yarasigaranye udukingirizo 1 yari kwifashisha afata ku ngufu indi nka twose hamwe tukaba udukingirizo 4.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU