Kabiru Muhammad wo muri Nigeria yashyingiranwa n’abagore babiri ku munsi umwe.

Umuyobozi w’ishyaka rikomeye muri Nigeria rya People’s Democratic Party (PDP), Kabiru Muhammad yakoze ubukwe bw’agatangaza n’abagore 2 bamaze igihe bakundana nawe mu buryo bw’ibanga.

Uyu mugabo ukomoka mu ntara ya Plateau,yashyingiranywe n’aba bagore bombi umunsi umwe,gusa hagati y’isezerano ry’umugore we wa mbere n’uwa kabiri,haciyemo iminota 5.

Maryam na Jamila bashyingiranywe na Kabiru Muhammad Garkuwa ngo nta kibazo bafitanye gusa abanya Nigeria bacitse ururondogoro kubera ubu bukwe budasanzwe.

Uyu mugabo ngo yashatse aba bagore 2 kugira ngo bamufashe kubyara abana benshi bityo azabone abo asigira umutungo we bivugwa ko utubutse.

Ubu bukwe bwabereye mu mu ntara ya Plateau bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho amafoto yabwo ashyiriwe ku mbuga nkoranyambaga.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU