Xu Bingyang w’ imyaka 12 wo mu gihugu cy’ Ubushinwa arashimirwa n’ inshuti ye amaze imyaka 6 aheka buri munsi akayijyana ku ishuri kuko idashobora kwigenza.

Umwana w’imyaka 12 amaze imyaka 6 aheka inshuti ye buri munsi ku ishuri

Xu Bingyang buri munsi ajya ku ishuri Zhang Ze atitaye ngo ni ku zuba cyangwa ni ku mvura. Uyu mwana w’ umutima udasanzwe aheka iyi nshuti iyo bavuye mu ishuri bagiye kurya cyangwa bagiye kwigira mu rindi shuri.


Ubushuti bw’ aba bana bo mu mujyi wa Meishan mu Ntara ya Sichuan mu magepfo ashyira uburasirazuba bw’ Ubushinwa bwagiye mu itangazamakuru muri uku Kwezi wa Kane kumaze iminsi ibiri gutangiye.

Umwana w’imyaka 12 amaze imyaka 6 aheka inshuti ye buri munsi ku ishuri

Xu ni muremure kandi afite imbaraga kurusha inshuti ye Zhang aheka. Yabwiye itangazamakuru ko bimushimira kubera amaguru inshuti ye.

Yagize ati “Mfite ibilo 40 Zhang Ze afite ibilo 25 gusa kumutwara ntabwo binaniza”

Zhang avuga ko adashobora kubona uko ashimira Xu bihagije kubera ubutwari bwe. Yagize ati “Xu Bingyang ni inshuti yanjye magara. Buri munsi turigana, tukaganira, tukanakina. Ndamushimira kuko anyitaho buri munsi” niko Zhang yabwiye ikinyamakuru Sichuan.

Xu kandi afasha inshuti ye kuvoma, gusubiramo amasomo no gukora imikoro akanamujyana mu bwiherero iyo bari ku ishuri.

Xu na Zhang barigana ku ishuri rya Hebazi Central Town Primary School ahitwa Qingshen.

Umwana w’imyaka 12 amaze imyaka 6 aheka inshuti ye buri munsi ku ishuri

Zhang ubwo yari agize imyaka 4 y’ amavuko nibwo yafashwe n’ uburwayi budakunze kuboneka bwo kunanirwa gukora kw’ imikaya. Iyi ndwara idakira mu ndimi za kiganga bayita ‘myasthenia gravis’ iyi ndwara niyo yatumye amaguru ya Zhang ananirwa gukora ntashobora kwigenza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU