Iyzo yavumiye ku gahera umuhanzi Amalon nyuma yo kumufasha akamukorera indirimbo yitwa ‘Yambi’nyuma y’igihe akaza kumvikana na Dj Pius nawe bari bafitanye ibibazo bikarangira bamutwaye mu buryo atazi .

Producer Iyzo kuri ubu uri kubarizwa mu nzu ya Country Record yavuze agahinda yatewe n’ umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon yafashije bikarangira amuciye mu rihumye agatwarwa n’abandi batigeze bagira uruhare na rumwe mwiterambere ry’umuziki we.

Iyzo aganira na Afrimax Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko mu mwaka wa 2018 aribwo yabonanye bwa mbere na Amalon ubwo yamusangaga aho yakoreraga ngo baraganiriye yumva ari umuhanzi ufite ikinyabupfura bikubitiraho ndetse n’impano bituma amukunda cyane kubera ko ngo akunda abantu bicisha bugufi akunda cyane niko kumubwira ko azamufasha mu buryo bwose bushoboka.

Ngo aha bahise batangira umushinga w’indirimbo yitwa ‘Yambi’ yagizemo uruhare rukomeye kuko ngo Iyzo ni nawe wamuhaye igitekerezo kiyi ndirimbo mbere yuko ikorwa ndetse akaba ariwe wanayikoze mu buryo bw’amajwi.

Producer Iyzo

Ngo nyuma yamuhaye iyi ndirimbo itararangira [Sample Audio] Amalon akagenda ayumvisha begenzi be bakayikunda ngo ibi byatumye Iyzo akora iyo bwabaga kugirango arangize umushinga w’iyi ndirimbo ijye hanze ,Ngo yahise ahamagara Amalon vuba na bwangu nyuma yuko yaramaze kugirana amasezerano n’inzu ya ‘Country Music ‘ ngo indirimbo ikorwa ive mu nzira.

Kera kabaye uyu muhanzi yaje kumenyana na Dj Pius bamuca mu rihumye bajya gufata amashusho yiyi ndirimbo mu ibanga ngo Iyzo yagerageza kuvugisha Amalon kugirango basinyane amasezerano bitewe n’amakuru yamugeragaho gusa ngo uyu muhanzi ntiyarasigaye amwitaba ngo baje guhuzwa nuko yari asanzwe afitanye amakimbirane na Dj Pius bituma ahagarika gukomeza kumutaho umwanya cyane.

Iyzo ngo yaje gutungurwa no kubona amashusho yiyi ndirimbo ngo nk’umuntu mukuru yahise amenya kampanyi ari gukorana nayo niko gutuza aryumaho gusa ngo agahinda ko kari kenshi.

Amalon ushinjwa ubuhemu

Iyzo avuga ko ibintu Amalon yamukoreye atabyicuza kuko nubundi ntamasezerano yarafitanye n’uyu muhanzi ku buryo yamurengera mu mategeko gusa  avuga ko umuhanzi wese uzaza ameze nk’Amalon azaba ari igicucu kuko ngo nawe yaje amwereka ko akeneye ko bakorana akiyambika uruhu rw’intama gusa ngo nyuma akamuhemukira kandi yaramwizeye.

Yagize ati” Amalon yaje ari ingona birangira abaye igihunyira[ …] byarambabaje cyane nanuyu munsi [..] niba hari undi muhanzi wese wumva ko azaza ameze nkawe ni ikigoryi .”

Abajijwe ku makimbirane afitanye na Dj Pius yavuze ko atabyitaho cyane kuko Pius ari umuntu mukuru gusa ngo ibyo yakoze n’ubuhemu yongeye ho ko ibyo yakoze yaba ubwe ku giti cye cyangwa umwana we bizamugiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU