Umunyarwandakazi witwa Angel Lace yashyize hanze amafoto ye yambaye ikariso n’ isutiye.

Umunyarwandakazi witwa Uwase Peace uzwi ku mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Angel Lace ni umwe mu bakobwa bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane zirimo Whatts Apps na Instagram aho usanga hatashira iminota 20 ntakintu arasakazaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo yari yateguje abantu bamukurikira ko araza gushyira hanze amafoto ye yambaye mu buryo budasanzwe maze benshi batangira kwibaza kuri ayo mafoto.

Mu masaha y’umugoroba uyu mukobwa nibwo yasakaje hanze amafoto ye yambaye ikariso n’isutiya maze bamwe bagwa mu kantu bitewe n’uburyo aya mafoto yayafashemo. Ibi bibaye nyuma bamwe mu bakobwa bo muri Kigali batangiye gusakaza ubwambure bwabo hanze mu rwego rwo kongera umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyamba.

Touchrwanda twifuje kumenya icyateye uyu mukobwa gushyira hanze aya mafoto gusa ubwo twamuhamagaraga kuri Telefone ye njyendanwa twasanze itariho ,tumwandikiye ubutumwa atubwira ko araza kudusubiza mu masaha ari imbere.

Mu yandi makuru twamenye nuko uyu mukobwa Angel Lace asanzwe afatanya ubuhanzi bwe n’ibijyanye no kwerekana imideli aho ushobora gusanga yabikoze mu rwego rwo kwerekana imideli nkuko bijya bikorwa n’ibindi byamamare bikora kano kazi aho ubyuka ugasanga bifotoje bambaye imyenda ishotorana yerekana bimwe mu bice by’ibanga byabo.

REBA AMAFOTO YASHYIZE HANZE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU