Abanyamideli/kazi bagize Uno Fashion Agency’ basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi aho basobanuriwe amateka ya Jenoside uko yatangiye nuko yashyizwe mu bikorwa ndetse baboneraho kunamira inzira karengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe mu Rwanda bibuka inzira karengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi Abanyamideli babarizwa muri Kampanyi yitwa Uno Fashion Agency bafatanyije n’inshuti zabo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bigishijwe byinshi bitandukanye birimo uko Jenoside yateguwe ndetse nuko yashyizwe mu bikorwa nuko abantu barenga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse

Nyuma yo kumva aya amahano yakorewe mu Rwanda bafashe umwanzuro wo kuvuga ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ndetse bafata umwanya baribuka ndetse bashyira indabo ku mibiri ishyinguye muri runo rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Abagize Uno Fashion Agency’ bahawe ubuhamya n’uwitwa Mukagasana Makurata warokotse Jenoside yakorewe abatutsi  aho yavuze uko yateguwe ndetse nuko yashyizwe mu bikorwa aho yaboneyeho kubwira urubyiruko rwari aho kutarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ko barangwa n’ubumwe hagati yabo ndetse bagaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Uno Fashion Agency’ bavuye ku rwibutso rwa Gisozi bavanyemo intego yo gukorera hamwe ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kumenya ko urubyiruko arirwo rwafashe iyambere mu gukora Jenoside aho bafashe intego yo kujya bahora bibuka  baniyubaka kugirango amateka yabaye mu Rwanda atazasibangana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU