Nyuma y’igihe cy’umwaka umwe Urugaga rw’abahanzi ba Muzika, Rwanda Music Federation (RMF) rusabye ubuzimagatozi, ubu ibikorwa byayo byemewe na RGB.

Urugaga rw’abahanzi ba Muzika RMF rwabonye ubuzimagatozi

Urugaga rw’abahanzi ba Musika (Rwanda Music Federation) rumaze igihe kigera ku myaka ibiri n’igice biyubaka nk’urugaga rufite intego nyinshi ku bahanzi n’umukoro wo kuzamura urwego rw’umuziki Nyarwanda kuruhando rw’umuziki w’ahandi.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere i Taliki 15 Mata 2019 mu masaha ya mu gitondo nibwo urugaga rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda (RMF) brwashyikirijwe icyangobwa kibemerera gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda, binyuze mu Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Urugaga rw’abahanzi ba Muzika RMF rwabonye ubuzimagatozi

Uru rugaga rw’abahanzi ba Muzika mu Rwanda (RMF) ni rwo rwakaguriye abahanzi kujya bandikisha ibihangano byabo muri RDB, mu nama bagiranye ku wa 28 Werurwe 2018 mu karere ka Musanze mu bukangurambaga bwo kwandikisha ibihangano byabo. Muri iyi nama abahanzi bakanguriwe kwandikisha ibihangano byabo kugira ngo bibashe gukurikiranwa.

Urugaga rw’abahanzi ba Muzika RMF rwabonye ubuzimagatozi

Muri iyo nama RDB yasobanuriye abahanzi ku bisabwa kugira ngo igihangano cyose cyemererwe kwandikwa ndetse kigirire na nyiracyo akamaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU