Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda rwaharuriye inzira Perezida Museveni yo kongera kwiyamamaza mu 2021, ni nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bw’abashaka ko ingingo y’Itegeko Nshinga, ivuga ko urengeje imyaka 75 y’amavuko atemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu igumaho.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Bart Katureeba n’Umucamanza Eldad Mwangusya, kuwa Kane, basomye umwanzuro wanyuma w’urukiko bavuga ko rwitaye ku ngingo umunani z’ingenzi harebwa niba gukuraho imyaka y’amavuko yo kwiyamamariza kuyobora igihugu bitanyuranye n’itegeko nshinga cyangwa imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Bavuze ko nyuma yo gusuzuma no kubitorera basanze ku ‘bwiganze bw’abacamanza bane batoye bashyigikira ko iyo ngingo iva mu Itegeko Nshinga, mu gihe batatu batoye bavuga ko itakorwaho ariko ubuke bwabo butuma batsindwa’.

VOA yatangaje ko ibi byahaye amahirwe Museveni yo kongera kwiyamamaza nubwo Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Winfred Kiiza wajyanye ikirego cye mu nkiko, bagaragaje ko batanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.

Uwungirije Intumwa Nkuru ya Leta, Adolf Mwesige wari uhagarariye Guverinoma muri uru rubanza, yashimye icyemezo cy’urukiko avuga ko gikurikije amategeko kandi bigaragaza ko amategeko na demokarasi bihari.

Abatemeranya n’umwanzuro w’urukiko bagaragaje ko nta yandi mahitamo abaturage ba Uganda bafite uretse kujya mu mihanda bakigaragambya bagaharanira impinduka mu butegetsi.

Perezida Museveni w’imyaka 74 yagiye ku butegetsi mu 1986, ateganya kuzongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2021, ibintu abakurikiranira hafi politiki bavuga ko ari ugushaka kuzaba perezida w’iteka.

Itegeko Nshinga ry’igihugu cye by’umwihariko mu ngingo ya 102 yakumiraga umuntu wese ufite imyaka 75 kutiyamamariza kuyobora igihugu, gusa afatanyije n’Abadepite mu mpera za 2017, nibwo iri tegeko ryahinduwe ahabwa uburenganzira bwo kuzongera kwiyamamaza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU