Umunyarwanda Young Jally uba muri USA yakoranye indirimbo nshya y’urukundo n’icyamamare muri Hip hop mu Rwanda AmaG the Black yitwa NIWOWE.

Young Jally yakoranye indirimbo y'urukundo na Ama G the black

Iyi ndirimbo nshya ya Young Jally na AmaG the black yakozwe na produce Evydex wakoze indirimbo nyinshi za AmaG harimo iyamenyekanye cya yitwa IKIRYABAREZI akorera mu inzu itunganya umuziki ya TOUCH RECORD.

Iyi ndirimbo ivuga ku bwiza bw’urukundo nyarwo, aba bahanzi bombi baba bataka abakunzi babo bavuga ibyiza babakundira.

Young Jally yakoranye indirimbo y'urukundo na Ama G the black
Icyamamare muri Hip hop mu Rwanda AmaG the Black

Umuhanzi Young Jally ni umunyarwanda utuye mui Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya South Dakota, yavukiye mu Rwanda ahava mu mwaka wa 2012.

Ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya South Dakota nyuma y’ umwaka umwe gusa muri 2013 nibwo yahise atangira kuririmba, cyane ko yarasanzwe abikunda kandi abifite mu nzozi ko azaba umuhanzi.

Young Jally yakoranye indirimbo y'urukundo na Ama G the black
Umuhanzi Young Jally uririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’ Ikinyarwanda

Umuhanzi Young Jally aririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’ Ikinyarwanda, kugeza ubu amaze kuririmba indirimbo zisaga 6, mu gihe afite gahunda ku zindi ndirimbo 10 ziri mu mishinga akabona kuzishyira kuri CD azamurikira abakunzi be mu gihe kirimbere ku mugaragaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU