Zari yatangaje ko agiye gukora ubukwe budasanzwe aho buzatahwa n’umuryango we ndetse n’inshuti ze gusa.

Umuherwekazi Zari Hassan umaze gukundana n’abagabo barenze 4 ndetse nabo babyaranye kuri ubu ari mu mwiteguro y’ubukwe n’umukunzi we mushya yasimbuje Diamond witwa Danny Kals wanabaye inshuti magara y’umugabo we Ivan Ssemwanga banabyaranye abana batatu.

Kuri ubu biravugwa ko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzaba mu ibanga rikomeye ndetse bukazatahwa n’abantu bo mu muryango wabo gusa.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu muhezo, akazatangaza amakuru arambuye y’uko bwagenze nyuma.

Ati “Ubukwe bwanjye buzabera mu muhezo. Nzarekura amakuru yimbitse bwararangiye, umuryango wanjye n’inshuti nibo natumiye gusa.”

Umukunzi mushya wa Zari

Ntubwo itariki yubu bukwe itaratangazwa twakwibutsa ko Zari yatereswe n’abagabo benshi gusa muri abo ntihagire numwe aha urukundo aho yababwiraga ko atakiri mu by’urukundo ahubwo arimo kurwana ishyaka ryo kugirango atunge urubyaro rwe ndetse nawe aniyubake kubwo kubabazwa na Diamond wamucaga inyuma akajya gushurashura mu bandi bagore.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU