Ibirori by’imideli bya Kigali Fashion Week  ni ibirori byatangiye mu mwaka 2011 bitangijwe na John Bunyeshuri mu rwego rwo kuzamura  impano no kwereka ibikorerwa iwacu .

Ku nshuro yabyo ya Cyenda ibi birori byajemo impinduka zikomeye kuko uyu mwaka bizatengurwa na Kompanyi yitwa ib’iwacu isanzwe ikora ibijyanye n’imideri.

Mu  Kiganiro kigalihit yagiranye na John   Bunyeshuri wari usanzwe  ategura Kigali Fashion Week  mu Rwanda Yadutanagrije ko uyu mwaka  ko uyu mwaka bahisemo  ko icyo gikorwa bagiha kompanyi ya Iby’Iwacu ikaba ariyo izabitegura mu rwego rwo gufasha abagitangira  .

Ati “Twatekereje gushyira iki gikorwa mu maboko ya ‘Iby’iwacu’ kubera ko dushaka guha umwanya abakiri bato bakigaragaza mu bijyanye no gutegura ibirori by’imideli.”

Yakomeje avuga ko we icyo azakora ari ukuzaba ari mu bujyanama bw’abazategura ibirori bya Kigali Fashion Week ibindi byose bikazakurikiranwa na ‘Iby’iwacu’.

Ibindi birori bya Kigali International Fashion Week birimo ikizabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada, i New York muri Amerika, Londres mu Bwongereza, Genève mu Busuwisi no mu Buyapani byo bizakomeza gutegurwa na John Bunyeshuri.

‘Iby’iwacu’ isanzwe iyoborwa na Umulisa Fiona Cécile igamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, ndetse ijya ikora amamurikagurisha atandukanye ajyanye n’iki gikorwa.

Iryo iheruka gutegura ni iryabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Werurwe 2019, ku Munsi wahariwe Abari n’Abategarugori.

Ni ku nshuro ya cyenda Kigali Fashion Week izabera I  Kigali kw’Itariki ya wa 9 Nyakanga 2019

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU