Muri Leta ya California yo muri USA, ababikira batatu bamaze imyaka 8 binjiza akayabo gasaga ibihumbi 850 by’amapawundi, angana na miliyoni 850 buri mwaka mu gucuruza imiti bakora mu rumogi.

Ababikira batatu binjiza akayabo kubera gucuruza urumogi

Aba babikira barimo uwitwa Kate, Darcy na Alice, bacuruza imiti bakora mu rumogi, ivura abantu babaswe n’ibintu bitandukanye ndetse ifasha n’abarwayi ba Kanseri. Bose uko ari batatu bihingira uru rumogi bakagabana amafaranga.

Umwe muri aba babikira witwa Kate Meeusen uherutse kwandika igitabo gihugura abagabo mu gihe cyo gutera akabariro yagize ati “Njye nsa n’uwaremanwe n’urumogi.Mfite imbaraga zidasanzwe.Gucuruza iyi miti dukora mu rumogi bidufasha kubona amafaranga yo kubana no gukomeza gufasha abantu.”

Iyi miti aba babikira bacuruza ica mu ruganda ariko iba imeze nk’urumogi ndetse izengereza abayifashisha.

Ababikira batatu binjiza akayabo kubera gucuruza urumogi

Mu mwaka wa 1996,Leta ya California yashyizeho itegeko ryemerera abantu gukoresha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi ndetse Leta 13 zo muri USA zemera ubucuruzi bw’urumogi mu gihe rugiye gukorwamo imiti.

Ababikira batatu bacuruza urumogi

Ababikira batatu bacuruza urumogi

Ababikira batatu binjiza akayabo kubera gucuruza urumogi
Binjiza akayabo mu miti bakora mu rumogi

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU