Ababyinnyi umunani b’ Itorero Inganzo Ngari bari batumiwe mu iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Africa Dance Festival’ batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe batorotse bakiva mu ndege.

Ababyinnyi 8 b’Itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Itorero Inganzo Ngari riri mu ya mbere akomeye mu Rwanda ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iryo serukiramuco ngarukamwaka tariki ya 15 Gicurasi 2019.

Inganzo Ngari zataramiye ahitwa Peter Jay Sharp Building mu Mujyi wa New York mu birori byo kwerekana imbyino n’umudiho wihariye mu kugaragaza akarango k’umuco wa Afurika.

Umwe mu bagize iri torero, yabwiye ikinyamakuru Isimbi ko “ababyinnyi batorotse, ndetse hari abatorotse ku munsi wa mbere”.

Iserukiramuco rirangiye, abandi babyinnyi mu bari bafite umugambi wo gutoroka na bo bahise bacika bagenzi babo bajya gushaka ubwihisho basigaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ababyinnyi bahagurutse mu Rwanda ari 20. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2019 abageze i Kigali ni 12 gusa mu gihe abandi umunani basigayeyo.

Muri iri serukiramuco, ababyinnyi b’iri Itorero bafatanyije n’umuhanzi w’imvugo Malaika Uwamahoro, Michael Wimberly, Kofi Osei Williams[percussionist] , Frank Molloy IV[percussionist], itsinda DanceAfrica Spirit Walkers ndetse na RestorationArt Dance Youth Ensemble.

Ababyinnyi 8 b’ Itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ifoto y’ababyinnyi 8 b’ Itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amazina yabo bose uko ari 8 akaba ari:

1. Umuhoza Amissa

Umuhoza Amissa

2. Gasigwa Emmanuel

Gasigwa Emmanuel

3. Hategekimana Ismael

Hategekimana Ismael

4. Uwizerwa Albert

Uwizerwa Albert

5. Ntwarabashi Salvan

Ntwarabashi Salvan

6. Uwitonze Dieudonne

Uwitonze Dieudonne

7. Mukashyaka Clarisse

Mukashyaka Clarisse

8. Nsabimana Aloys

Sibomana Aloys

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU