Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko nta we uzabuzwa kugira inzara n’ingohe z’inkorano bikunze gukoreshwa n’abagore mu gushaka ubwiza nyuma y’uko Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, TFDA, kigaragaje ko bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Muri Nzeri 2018, nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yahagurukiye abashyira ku mubiri ibintu by’ibikorano nk’inzara, abisiga ibyongera ubwiza cyangwa abishyiraho ibindi bintu by’ibikorano bagamije kugaragara neza.

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Ingabo, Hussein Mwinyi n’abandi bahanga mu bijyanye n’ubuvuzi babwiye abagize INteko Ishinga Amategeko ko guverinoma itazabuza abantu gukoresha inzara no kwisiga ibintu bagamije kongera ubwiza.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ivuga ko Mwinyi yabivuze mu izina rya Minisitri w’Ubuzima asubiza ikibazo yari abajijwe n’abadepite.

Ati “Igenzura ryakozwe na TFDA ryagaragaje ko inzara z’inkorano hamwe n’ingohe bitagira ingaruka ku kiremwamuntu.”

Depite Rukia Kassim Ahmed yari yabajije ashaka kumenya ingamba zafashwe na Guverinoma mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko ku bijyanye no kubuza ikoreshwa ry’inzara z’inkorano n’ingohe ku bagore.

Muri Tanzania kandi abadepite bigeze kubuzwa kwambara imyenda migufi izwi nk’impenure cyangwa amakoboyi mu Nteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU