Abatwara abagenzi mu mujyi wa Kigali batangiye kwinubira izamuka ry’igiciro cya Lisansi aho bavuga ko bagitumbagihe cyane bitewe naho cyari gisanzwe kiri.

Tariki 04 Gicurasi 2019, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA)mu itangazo rwashyize ahagaragara.

igiciro cya lisansi i Kigali kuri ubu ntikigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro, mu gihe litiro ya mazutu i Kigali itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1091.

Ni mu gihe ubusanzwe litiro ya lisansi i Kigali yari ku Mafaranga y’u Rwanda 1013, naho litiro ya mazutu iri ku Mafaranga 1039.

Kuri ubu bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali batangiye kwinura iri ramuka ngo kubera ko bitunguranye kandi ngo iyi minsi igoye kuyibonamo amafaranga.

Umwe mu baganiriye na Touchrwanda utifuhe ko amazina ye atangazwa yagize ati” Igiciro cyazamutse cyane pee ni igihombo kuri twebwe no kubantu dutwara kuko nk’ahantu abagenzi bagenderaga 400frw kuri ubu uba ugomba kubatwarira 600frw kugirango ubone ayo kugura lisansi ,nayo ku verisa nyiri moto.”

Yakomeje avuga ko bafite igihombo gikomeye kuko hari n’igihe iyo uvanyemo ayo mafaranga yose usigara usanga ntacyo wakoreye umunsi wose kandi byitwa ko wiriwe ku kazi. Ngo ibi bizagira ingaruka mbi no kumiryango yabo ngo kuko niba waramenyereye gusiga 2000frw by’iposho ubu nibura uzajya usiga 1500frw kugirango nawe ugire ayo uza kubona.

Mu itangazo rya RURA ryavugaga ko ibi biciro byahindutse bitewe n’ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu igiciro cya lisansi kikaba kiyongereye 86. Ngo ibi biciro kandi bishobora guhinduka mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU