Umushakashatsi witwa Adam Winstock avuga ko Abongereza babajijwe bavuze ko niyo bamaze gusinda bakomeza bakanywa hatitawe n’aho amasaha ageze. Ni ibyo babonye mu bushakashatsi ngarukamwaka. Uyu munsi basohoye raporo bise 2019 Global Drug Survey yerekana ko Abongereza aribo banywa inzoga nyinshi kandi kenshi kurusha abandi ku isi.

Abavuga Icyongereza nibo banywa inzoga nyinshi kurusha abandi ku isi

Umwe muribo  yavuze ko ibyo ‘kunywa bashyize mu gaciro’ bitaba muri kamere y’abo.Abashakashatsi baganiriye n’abantu 123, 814 mu bihugu 30 byo hirya no hino ku isi.

Basanze bagereranyije buri muntu mubo baganiriye yarasinze byibura inshuro 33 mu mezi 12 ashize.Ibi ariko byerekana inshuro basinze ariko ntibyerekana ubwinshi bw’inzoga banyweye kuri buri nshuro basinze.

Abahanga babonye ko abatuye ibihugu bivuga Icyongereza aribo banywa inzoga nyinshi kandi kenshi kurusha abavuga izindi ndimi. Abavuga Igisipanyolo nibo banywa gake kurushaho. Abongereza nyirizina bo bavuze ko mu mezi 12 basinze byibura inshuro 51. Abanyamerika basinze byibura inshuro 50, abo muri Canada basinda inshuro 48 n’aho muri Australia basinda inshuto 47.

Abantu benshi bari kumenyera kunywa inzoga…

Ikinyamakuru cy’ubuzima kitwa The Lancet mu ntangiriro za Gicurasi, 2019 cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe guhera muri 1990 kugeza 2017 berekana ko kunywa inzoga byazamutseho byibura hagati ya litiro 0.7 na litiro 6.5 buri mwaka ubirebeye mu rwego rw’isi.

Bivugwa ko bizaba byazamutse byarageze byibura kuri litiro 7.6 muri 2030.Muri uriya mwaka ½ cy’abatuye Isi bakuze bazaba banywa inzoga

CNN

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU