Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere kivugako gihindurira abantu babyifuza amafoto ari kundangamuntu ku bumva ko bahindutse kuko ifoto iriho imaze igihe.

Abavuga ko amafoto ari kundangamuntu atakijyanye n’igihe bifuza guhinduza basubijwe

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iki kigo ubwo yagezwagaho ikibazo cy’abantu bavuga ko amafoto ari kundangamuntu bafashwe mu myaka 10 bafata indangamuntu bwambere atakijyanye n’igihe ko akwiye guhinduka bagashyiraho agezweho.

Espérance Mukamana yahize agira ati “ Ubishaka araza akavuga ko ashaka guhinduza ifoto turabimukorera ariko tureba ibintu byinshi iyo dusanze ari ngombwa turabikora.”

Espérance Mukamana utasobanuye ibyo bashingiraho bahindurira ubyifuza ifoto yakomeje avuga ko babikora nk’abahindura andi makuru yose ari ku indangamuntu mu gihe nyirayo asanze bidahuye n’ukuri ni ukuvuga nk’amataliki y’amavuko,amazina n’ibindi.

Abifotoje bwambere amafoto ajya ku indangamuntu bayifotoje mu mwaka wa 2007 hakaba hashize imyaka irenga 10 bityo bamwe bakaba bavuga ko bahindutse cyane ugereranyije n’icyo gihe nkuko ubabajije

Josephine Mukesha, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere (NIDA) yagize ati:“Birakwiye ko nyuma y’imyaka 11 mu Rwanda duhawe indangamuntu ziri Electronic , amafoto aziriho avugururwa hagashyirwaho ajyanye n’uko abantu basa nyuma y’iyo myaka,(2008-2019) Ku mpamvu zitandukanye:

Abantu bari bato barakuze barahinduka amasura.

Abari abasore babaye abagabo b’ibikwerere abamera ubwanwa barabumera amasura arahinduka.

Mu myaka 11 ishize hari nk’umukobwa ushobora kubona uko asa ubu wanamugereranya n’uko asa ku ndangamuntu ukagira ngo ni babiri batandukanye kubera kwitukuza.

Hari abari abagabo bafite umusatsi w’umukara none imvi zabaye uruyenzi abandi bamera uruhara, bazana iminkanyari ku buryo nabo bakwiye gukoresha amafoto y’uko bameze ubu hari n’uburwayi butuma isura y’umuntu ihinduka.”

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU