Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Akagari ka Rwampara umurenge wa Biryogo inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro itaramyenyekana icyayiteye.

Akagari ka Rwampara inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro

Kuya 16 Gicurasi 2019 mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Rwampara, Akarere ka Nyarugenge imwe munyubako z’akagali ka Rwampala yafashwe n’inkongi y’umuriro yibasira icyumba cyarimo inyandiko za kera, zakoreshwaga n’icyari secteur Biryogo, hahiriye mo kandi ibikoresho byifashishwaga na club yigishaga urubyiruko siporo.

Akagari ka Rwampara inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro

Iyo nkongi y’umuriro kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye cyane ko icyumba yahereyemo nta mashanyarazi yabagamo, habikwagamo ibikoresho bya siporo birimo amatapi n’ibindi bikoresho bya Siporo.

Agaciro k’ibyahiriye mu nyubako:

  • Amatapi 36 afite agaciro ka 3000000Frw
  • Laptop HP
  • Imyenda  35 ya sport /1400000Frw
  • Inkweto imiguru 10/100000Frw
  • Amplificateur 01/100000Frw
  • Pads 20/1000000Frw
  • Short target 12/600000Frw
  • N’ibindi bikoresho abana bakoreshaga

Icyateye inkongi y’umuliro ntikiramenyekana,gusa ahahiye  amadiroshya ntabirahuri byarimo, inyuma y’iyi nyubako hari inzira nyabagendwa y’abanyamaguru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU