Umukinnyi wa filime Assia Mutoni yahaye imbabazi Ngabo Leon[Njuga], yari yamuregeye ubutabera amushinja ubujura no kumusebya ko yicuruza mu mahanga.

Assia Mutoni yumvise ubusabe bwa Njuga wari wamwise indaya ahagarika ikirego

Assia Mutoni na Njuga basanzwe bakinana muri filime y’uruhererekane ikunzwe izwi nka ‘Seburikoko’.

Njuga yari amaze iminsi atangiye kwitaba ubugenzacyaha bumukoraho iperereza ku byaha Mutoni Assia yamureze. Mu cyumweru gishize uyu musore yaje guca bugufi asohora amashusho arimo asaba imbabazi Assia bityo batangira inzira y’ubwiyunge.

Assia Mutoni yavuze ko Njuga yamuhamagaye kenshi kuri telefone amusaba imbabazi ngo ahagarike ikirego. Inshuti za Njuga ziganjemo abanyamakuru na bo baratakambye kugeza Assia yemeye guhagarika ikirego.

Yagize ati “Ni ibintu byari bitangiye gukomera kurusha uko nabitekerezaga. Numvaga wenda bazamujyana bakamugorora ariko nza gusanga natsindwa bazamuha ibihano bikomeye, Njuga na we yagiye ampamagara kenshi akansaba imbabazi, abanyamakuru b’inshuti ze na bo bakampamagara ngo muhe imbabazi.”

Yongeyeho ati “Abantu bangiriye inama banyereka uburyo nahagarika ikirego nemera kumuha imbabazi. Nabonye ashobora kuzafungwa imyaka myinshi, nk’umuntu ugira umutima wa kimuntu nemeye kumubabarira ariko mubwira ko aho yaciye ansebya hose asubireyo asabe imbabazi kandi nanjye azinsabe.”

Assia Mutoni avuga ko yahaye imbabazi Njuga nyuma y’uko yubahirije ibyo yamutegetse ko azenguruka mu binyamakuru asaba imbabazi.

Assia Mutoni yemeye kubabarira Njuga nyuma yo kubona ibihano bikomeye yari guhabwa
Assia Mutoni yemeye kubabarira Njuga nyuma yo kubona ibihano bikomeye yari guhabwa

Ati “Niko yabigenje, yaciye aho yagiye anyura ansebya asaba imbabazi. Nanjye nagerageje guhagarika ikirego ubu igisigaye ni ubwiyunge. Icyo nifuzaga gukora ni uko yasaba imbabazi, mwaramubonye ko yasabye imbabazi yaciye bugufi, ni kuriya rero nifuza ko yakomeza kuba umuntu ucishije make kandi ubanza gutekereza mbere yo kugira icyo atangaza.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU