Rutahizamu wa Sunrise FC Babuwa Samson ukomoka mu gihugu cya Nigeria,ku munsi w’ejo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Maureen bamaze umwaka bakundana.

Samson Rutahizamu wa Sunrise yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Uyu munya Nigeria waje mu Rwanda gushaka ubuzima,yahagiriye amahirwe kuko yahahuriye n’uyu mukunzi we Mutoni Maureen barakundana,none birangiye biyemeje kurushinga.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Niboye mu Murenge wa Kicukiro, Umujyi wa Kigali mu gihe umuhango wo gusaba no gukwa bazawukora muri Nzeri.

Babuwa Samson ufite ubuhanga mu gutsinda ibitego, yageze muri Sunrise FC mu mwaka w’imikino wa 2016/2017,ntiyatinda kugaragaza ko ari rutahizamu ukomeye ndetse kugeza ubu arifuzwa n’amakipe menshi akomeye aho bivugwa ko mu mwaka utaha ashobora kuzakinira imwe mu makipe akomeye I Kigali.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko,Babuwa Samson abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yabwiye umugore we Mutoni utugambo turyohereye ati “Urakoze Mana kubw’iyi mpano nziza umpaye,mutako wanjye,Mutima wanjye,ndagukunda cyane cyane pee.”

REBA AMAFOTO:

Samson Rutahizamu wa Sunrise yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Samson Rutahizamu wa Sunrise yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Samson Rutahizamu wa Sunrise yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Samson Rutahizamu wa Sunrise yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU