Bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Salax Awards ku nshuro yayo ya 7 batangaje ko bamaze ukwezi n’igice amaso yabo yaraheze mu kirere bategereje amafaranga bemerewe gusa ntibayahabwe.

Salax Award ni kimwe mu bihembo byari byarabaye ubukombe mu Rwanda gusa rimwe na rimwe ugasanga iri rushanwa riteguye nabi kubera ikibazo cy’amikoro macye.

Taliki ya 25 Gashyantare 2019 nibwo hamenyekanye abahanzi 45 bazitabira irushanwa rya Salax Awards nyuma yuko iri rushanwa ryari rimaze igihe kingana n’imyaka 3 ryaribagiranye ndetse ryaravuye mu maboko y’Ikirezi Groupe rikegurirwa AHUPA mu gihe cy’imyaka itanu ariko ishobora kongerwa.

Itangazamakuru ryagerageze gushaka kumenya umubare w’amafaranga ibi bihembo byaguzwe ariko cyabaye ikibazo gikomeye cyane ko impande zombi zihamya ko ibijyanye n’amafaranga ari mu masezerano batayatangaza.

Bamwe mu bahanzi batsinze mu kiciro kibanza cy’amajonjoro AHUPA yari yaratangaje ko buri wese azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ,ibi ntago byaje kubahirizwa n’iyi kampanyi kuko hari bamwe mu bahanzi bavuga ko batazi aho aya mafaranga yaburiye.

Kuri iki cyumweru mu kiganiro Sunday Night yagiranye n’umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Yemba Voice itsinda ryatsinze ryabashije kwitwara neza mu majonjora ya mbere yavuze ko atazi irengero ry’aya mafaranga ngo kuko yabwiwe ko bagiye kuyabaha arategereza araheba.

Yagize ati” Njyewe bambwiye ko bagiye kuyama ngirango ngo barama sheke cyangwa bayanyoherereze kuri ‘Mobile Money’ gusa narategereje ndaheba sinzi uko byagenze.

Mu rwego rwo kumenya niba koko abandi bahanzi barahawe aya mafaranga Sunday Night yahamagaye Umuhanzi Serge uririmba indirimbo zihimbaza Imana maze asubiza ko we yayahawe.

Nyuma yo kumenya ko hari abahanzi benshi batahawe amafaranga yabo  Sunday Night yavuganye ku murongo wa telefone  n’ Intore Tuyisenge uhagarariye urugaga rw’abahanzi nyarwanda maze abazwa niba yaramenye iki kibazo cy’abahanzi bitabiriye Salax Awards ntibahabwe amafaranga bemerewe maze asubiza ko yakimenye ndetse arimo kugikurikirana.

Yagize ati” Yego ikibazo narakimenye mvugana n’abateguye Salax maze ambwira ko bagiye kugicyemura maze banyizeza ko bitazarenze taliki ya 15 z’ukwezi kwa Mata 2019 bazaba baragicyemuye.”

Yakomeje avuga ko agiye kongera kuvugisha abateguye Salax bishyure abahanzi ngo kuko hari ikizere bigeze kubagaragariza ko bafite amafaranga yabo.

Abajijwe icyo urugaga rukuriye abahanzi bashobora gukora mu gihe abateguye Salax banze kwishyura abahanzi bemereye amafaranga ntibayahabwe yasubije ko aya marushanwa yazongera kubaho aruko bamaze kwerekana ko buri kimwe cyose bemereye abahanzi gihari ako kanya. Ngo kuko byaba ari ikibazo gikomeye bakomeje gushyigikira ibyo bakoze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU