Umukuru w’ Uburundi Pierre Nkurunziza yatangaje ko ashaka ko abanyamahanga bose batujuje ibisabwa byo kuba muri iki gihugu birukanwa vuba na bwangu

Bamwe mu banyamahanga bagomba kwirukanwa vuba na bwangu

Mu nama ikomeye yabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru mu murwa mukuru wa politike i Gitega hagamije kurebera hamwe uko umutekano w’Uburundi wifashe, yarangiye hafashwe umwanzuro wo kwirukana abanyamahanga bose batujuje ibyangombwa byo kuba mu gihugu.

Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Jean Claude Karerwa Ndanzako yabwiye abanyamakuru ko hari imitwe y’abanyamahanga iteye amakenga, ihora izenguruka mu ntara za Bujumbura, Bubanza na Ngozi.

Ndenzako yagize ati ” Perezida Nkurunziza yasabye inyabune kugwiza ingufu kugira ngo bahagarike abo bantu bateye amakenga.”

Iyi nyabune Nkurunziza yasabye kuba maso irimo urwego rw’ubutabera,abashinzwe intwaro, abashinzwe umutekano hamwe n’abagize urwego ruhuriyemo abantu bose bashinzwe umutekano,rurimo n’imbonerakure.

Ndenzako yavuze ko abanyamahanga batujuje ibisabwa bagiye kwirukanwa mu Burundi basubizwe iwabo vuba na bwangu.

Perezida Nkurunziza yategetse ko imfungwa zari zitunze amaterefone ziyakwa kuko zishobora kuba intandaro yumutekano muke mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU