Umuhanzi Weasel wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe n’ umunyarwandakazi Teta Sandra bakomeje kugaragariza abakunzi babo ko urukundo ruri hagati yabo rumaze gufata indi ntera.

Bidasubirwaho umunyarwandakazi Teta Sandra yishimiwe n’abagize umuryango w'umukunzi we Weasel

Benshi mu bakunzi b’aba bombi, batangiye kwemeza ko urukundo rwabo rumaze gushinga imizi ikomeye nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaye yahuye n’umuryango wa Weasel mu minsi ishize.

Bidasubirwaho umunyarwandakazi Teta Sandra yishimiwe n’abagize umuryango w'umukunzi we Weasel

Uyu mukobwa yagaragaye ari kumwe n’abagize umuryango umukunzi we Weasel avukamo, ubwo Dr Jose Chameleone yizihizaga isabukuru y’imyaka mirongo ine y’amavuko. Nyuma yo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi, Jose Chameleone yateguriwe ibindi birori byabereye ahitwa Hideout, aha akaba ariho umunyarwandakazi Teta Sandra asanzwe akorera. Muri ibi birori Chameleone, abavandimwe be ndetse n’inshuti ze bakatanye umutsima yari yateguriwe.

umunyarwandakazi Teta Sandra n'umuhanzi Weasel bakatanye umutsima
Umunyarwandakazi Teta Sandra n’umuhanzi Weasel bakatanye umutsima

Nk’uko bigaragara mu mafoto Teta Sandra yakatanye umutsima na Jose Jose Chameleone amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Uyu mukobwa unaherutse kwemeza ko akundana na Weasel koko, byagaragaye neza nyuma y’uko yatangiye no kwinjira mu muryango umukunzi we akomokamo.

Uyu muhanzi Weasal ukomeje kugaragaza ko afitanye urukundo rukomeye na Teta Sandra, yamenyekanye cyane mu itsinda rya GoodLyfe yahoze afatanyamo na Nyakwigendera Mowzey Radio, aho aba bombi bagiye bakora indirimbo zitandukanye zatumye bamenyekana mu bihugu bitandukanye.

Bidasubirwaho yishimiwe n’abagize umuryango w'umukunzi we Weasel

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU