Umuhanzi Cash Bello wahoze atunganya umuziki mu buryo bw’amajwi akanakora zimwe mu ndirimbo z’abahanzi barimo Sintex , Serge Iyamuremye yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘Reality’.

Umuhanzi Rukundo Johnson uzwi nka Cash Bello muri muzika ni umusore waruzwiho gutunganya umuziki mu buryo bw’amajwi aho yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Arankunda’ ya Gaby Kamanzi, ‘Oh My God’ ya Serge Iyamuremye ndetse na ‘Nta by’ubuntu’ ya Sintex kuri ubu yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda  aje kubyaza umusaruro impano yifitemo.

Cash Bello uvuga ko yinjiye muri muzika ababyeyi be batabyumva ngo kuri ubu akaba aribo bafana be ba mbere ,ahamya ko akazi kari kamutunze ko gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi azajya agakora ariko yikorera ibihangano bye nk’umuhanzi ubizi kandi usobisobanukiwe.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko umwuga wo kuririmba utamujemo ahubwo ko yawukomoye ku babyeyi be ngo kuko yakuze aririmba mu rusengero akiri umwana kuko yakuriye mu muryango w’Abakirisitu dore ko se ari umushumba w’itorero mu gihe nyina we yari umuririmbyi nawe muri iryo torero.

Yagize ati” Impano yanjye yo kuririmba ntago yanjemo ahubwo nayikomoye ku babyeyi banjye kuko mama umbyara ni umuririmbyi”.

Yakomeje avuga ko iyi mpano yamukurikiye kugera ubwo agiye gutunganya umuziki akagera ubwo abifatanya no kuririmba kuri ubu akaba ashaka kwinjira mu kuririmba byeruye ndetse no kujya yikorera ibihangano bye ku giti cye.

Mu kiganiro twamubajije zimwe mu mbogamizi yahuye nazo mu rugendo rwe rwa muzika maze atubwira ko zimwe mu mbogamizi zikunze guhura n’abahanzi bakizamuka ari ukudahuza amasha n’abakora ibihangano byabo kuko  birengagizwa ugasanga indirimbo zabo zimaze igihe kinini zitarakorwa kandi uwo mu Producer akora izindi z’abahanzi bazwi zikarangira mbere y’izabo.

Ati” Hari ukuntu ujya gukora indirimbo ugasanga Producer mwari gukorana agahita akubwira ko agize gahunda yihutirwa ubwo gahunda mwari mufitanye yo kurangiza indirimbo ikaba irapfuye indirimbo ikamara igihe muri studio bigenda gutyo.”

Twamubajije icyo yakoze kugirango zimo mbogamizi zose azirwanye  yatubwiye ko kubera ko asanzwe azi gutunganya indirimbo yahise afata intego yo kujya yikorera ibihangano bye dore ko ngo kugera magingo aya amaze kugira indirimbo 13 zuzuye alubumu aho ateganya kuzazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Yasoje ashimira abantu bakomeje kumufasha mu bikorwa bye by’umuziki ndetse ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda ridahwema kumufasha aho nawe abizeza ko agiye kubaha indirimbo nziza zifite ubutumwa bwubaka ndetse asaba n’abantu gukomeza gusakaza hirya no hino ibihangano bye kugirango benshi bakomeze kuryoherwa n’indirimbo ze.

REBA INDIRIMBO YE REALITY YASHYIZE HANZE:

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU