Mu myitozo ya nyuma ikipe ya Chelsea Fc yakoze ku munsi w’ejo yitegura gucakirana na Arsenal kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa nyuma wa UEFA Europa League, abakinnyi bayo babiri bakozanyijeho bituma umutoza Sarri ahagarika imyitozo igitaraganya.

Chelsea FC yarangije imyitozo yanyuma nabi abakinnyi bayo 2 bayirwaniyemo

Aba basore babiri Gonzalo Huguain na David Luiz bahuriye ku mupira muri iyi myizozo bituma bombi barakara bakozanyaho, ibyarakaje cyane umutoza Maurizio Sarri wahise wivumbura ahagarika imyitozo ndetse amashusho yamugaragaje ari kujugunya ingofero yari yambaye hasi, arangije ayikubita umugeri iraguruka.

Ubwo Higuain na Luiz barwaniraga umupira umwe yabaye nk’uvuna undi bituma aba basore abarebana ay’ingwe ndetse baratukana cyane,bagenzi babo babajya hagati ngo batarwana.

Chelsea FC yarangije imyitozo yanyuma nabi abakinnyi bayo 2 bayirwaniyemo

Umuvugizi wa Chelsea Fc yatangaje ko gushwana kwa Higuain na Luiz ataribyo byatumye umutoza Maurizio Sarri ava mu kibuga ababaye ndetse akubita ingofero yari yambaye hasi,ngo ahubwo yababajwe n’uko atakoresheje imyitozo yo gutera imipira y’imiterekano mu minota 15 ye ya nyuma y’imyitozo.

Umutoza Sarri yinjiye mu rwambariro arakaye cyane ndetse akubita hasi ingofero ye nyamara mu kiganiro n’abanyamakuru yari yakoze mbere yavuze ko yishimiye abakinnyi be bose ndetse ngo bahinduye imyitwarire yabo mibi kuva mu kwezi kwa Gashyantare.

Amakuru avuga ko Sarri yarakajwe cyane no kuba abakinnyi be batasenyeye umugozi umwe kandi bari basigaje amasaha make ngo bahangane na Arsenal mu mukino wa nyuma wa Europa League utegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatatu saa tatu zuzuye.

Sarri yarangije imyitozo ya nyuma ababaye
Sarri yarangije imyitozo ya nyuma ababaye

Arsenal na Chelsea Fc zirahurira I Baku muri Azerbaijan,aho ku ikipe ya Chelsea bafite impungenge za N’golo Kante bivugwa ko afite imvune mu gihe Arsenal yo idafite Aaron Ramsey.

Abakinnyi bafite imvune z’igihe kirekire muri Arsenal ni Holding, Bellerin mu gihe Chelsea Fc idafite Loftus Cheek, Rudiger na Hudson-Odoi.N’golo Kante arashidikanywaho kubera ikibazo cy’ivi afite.

imyitozo yanyuma nabi abakinnyi bayo 2 bayirwaniyemo

Chelsea FC yarangije imyitozo yanyuma

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU