Ikipe ya Chelsea yatangaje ko yemeye kugurisha umukinnyi wayo Eden Hazard n’ikipe ya Real Madrid kuri Miriyoni 115 z’amayero ,aho azajya ahembwa ibihumbi 400,000 by’amayero buri cyumweru.

Chelsea yagurishije umukinnyi wayo Eden Hazard [INKURU IRAMBUYE]

Umukinnyi w’umubirigi [Belgian] Eden Michael Hazard wamamaye nka Eden Hazard bidasubirwaho yamaze kugurwa n’ikipe ya Real Madrid kuri ubu itozwa n’umukinnyi wa kanyuzijeho nka Zinedine Zidane.

Aya makuru y’igurishwa rya Hazard yashyizwe hanze n’iyi kipe ya Chelsea nyuma yuko uyu mukinnyi wayo yaramaze gukora kontara n’iyi kipe yamushakaga.

Biravugwa ko Hazard agiye kwiyongera ku banyinnyi b’ibihangange babarizwa muri iyi kipe itozwa na Zidane ndetse ngo byitezwe ko azazana umusaruro kuko ari umukinnyi ukiri muto [Afite imyaka 28 y’amavuko] kandi ufite ubunararibonye bwinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU