Davis D yateguye ibitaramo yise ‘Sexy concert tour’ bizazenguruka uturere 11 tugize u Rwanda yishimana n’abakunzi be.

Icyishaka Davis uzwi nka Davis D ni umwe mu bahanzi nyarwanda kuri ubu bahagaze bwuma mu njyana ya Afro Beat kuri ubu akaba agiye gukorera ibitaramo mu turere tugize u Rwanda aho anitegura gushyira hanze Alubumu ye ya mbere hanze bitarenze uyu mwaka wa 2019.

Davis D yavuze ko agiye gukora bino bitaramo nyuma yuko benshi babimusabye nawe akabona ko bikwiye. ngo impamvu yindi yise bino bitaramo ‘Sexy Concert Tour’ ngo nuko iyi ndirimbo yakunzwe ku rwego rwo hejuru kurusha izindi ndirimbo yakoze.

Yagize ati “Sexy’ ni indirimbo abantu bakunze cyane. Bakunze uburyo imeze bakunze n’uburyo iririmbitse.”

Ibi bitaramo bizabera i Nyamata(Bugesera), Rusizi (Bugarama), Musanze, Rubavu, Rwamagana, Nyagatare, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Huye ndetse na Karongi.

Yaboneyeho kuvuga ko buri Karere bazashyira hanze urupapu rugaragaza igihe igitaramo cyaho kizabera gusa ahishurira abakunzi be ko tariki 18 Gicurasi 2019 azataramira abafana be batuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Indirimbo Sexy ya Davis D iherutse no guhabwa ishimwe mu ndirimbo Nyarwanda zifite amashusho meza:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU