Diamond yavuze ko atajya amwereka abana babyaranye ,ngo ahubwo nawe ategereza kubarebera kuri instagram yabashyizeho [Posting].

Diamond ni umugabo wa Zari Hassan aho banabyaranye abana 2 nyuma bakaza gutandukana mu buryo benshi batamenye.

Mu cyumweru gishize nibwo Diamond yahishuye ko mu bintu byatumye batandukana harimo nko kuba uyu mugore yarajyaga aryamana na Peter wo muri P-square mu ibanga ndetse akongera akaryamana n’umusore wamukoreshaga imyitozo ngorora mubiri.

Nyuma yuko Zari yumvishe ibi byose yatutse Diamond aramwandagaza ,Zari Mu kumusubiza, yamwise ikigoryi, umwanda n’ibindi anamushinja kutita ku bana be, gusa uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo Inama yakoranye n’umunya Congo, Fally Ipupa, yavuze ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be.

Yagize ati “Umukunzi ntabwo ari isomo ryo gusoma mu gitabo,… umukunzi yashyize abana banjye mu ntambara, ntabwo nshobora kubabona uretse kuri instagram”.

Zari ushinjwa na Diamond kumutandukanya n’abana be, asanzwe afite abana batanu, batatu yabyaranye n’umugabo we mukuru witabye Imana, n’aba babiri (Lattifa &Prince Nillan) yabyaranye n’uyu muhanzi Diamond.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU