Group Direction Music n’istinda rigizwe n’abasore babiri Sean Protae ndetse na Dr Scientific bamenyekanye mu ndirimbo nk’Urukumbuzi, Igihe ni Kinini,Ubwiza bw’U Rwanda ni zindi nyinshi kuri ubu iri tsinda ryashyize hanze indirimbo bise Makiage .

Ubwo iri tsinda ryatuzaniraga iyi ndirimbo yaryo nshya twaganiriye nabo batubwira byinshi kuribo ndetse  no kuri muzika yabo muri rusange.

Dr Scientific umaze kumenyekana cyane kukuba abarizwa mu matsinda menshi afasha gutera imbere muri muzika yatubwiye ko  iyi ndirmbo bayikoze mu gihe babona urubyiruko rw’iki gihe rugomba kugira intego  mbere y’uko rushinga urugo kubera ko bisigaye ari ibintu  birimo ingorane nyinshi .

Yakomeje agira ati “  muri iyi minsi  urukundo rwahindutse nk’ubucuruzi kuko umusore akunda inkumi afite icyo ayikeneyeho nayo ifite icyo imushakaho bikaba  biri mu bituma ingo z’iki gihe zitakiramba .

Tugarutse ku ndirimbo yabo nshya Bise Makiage we na Sean Protae yatubwiye  iyi ndirimbo ivuga ku nkumi y’ubwibone  aho yacaga hose yabaga yitwaje ibigezweho ubu benshi bita ibirungo kugira ngo yigarurire imitima y’abenshi abakangisha ubwiza kandi ubu urukundo rusigaye rushingiye ku mitungo no ku kumafaraga.

Direction Music Group yahaye ubutumwa urubyiruko rw’uko  gukomeza  gukomera ku muco  no kugira ubumuntu kuko urukundo ari amahame  umuntu wese  agomba kugenderaho ,Ikindi yarusabye nuko iteka rugomba kujya rwubahana  mu gihe ruri mu rukundo kugira ruzabashe kubaka ingo zifite ejo heza .

Mu gusoza bashimiye abakunzi ba muzika yabo  na muzika nyarwanda muri rusange kubera uruhare bagira mu kubashyigikira  bagura ibihangano byabo  nkuko badahwema kubibagaragariza ikindi babijeje ko mu minsi mike amashusho ya Makiage  azaba yabagezeho kandi ari mu rwego bifuza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU