Hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu gukora imibonanano mpuzabitsina, gukoresha ururimi, haba ku mugabo n’umugore cyangwa abahuje ibitsina, cyangwa uburyo bwo kwitegura mbere yayo. 

Dore ibibi byo gukoresha ururimi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Muri bwo buryo rero, gukoresha ururimi (sexe oral), haba umugabo ku gitsina cy’umugore (cunnilingus) cyangwa umugore ku gitsina cy’umugabo (fellation) bishobora gutera kanseri yo mu kanwa.

Nk’uko urubuga rwa Doctissimo dukesha iyi nkuru rubitangaza, nk’ibindi bice by’umubiri, mu kanwa naho hashobora gufatwa na kanseri. Kanseri yo mu kanwa.

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu gukora imibonanano mpuzabitsina, haba ku mugabo n’umugore cyangwa abahuje ibitsina, cyangwa uburyo bwo kwitegura mbere yayo.

Muri bwo rero, gukoresha umunwa (sexe oral), haba umugabo ku gitsina cy’umugore (cunnilingus) cyangwa umugore ku gitsina cy’umugabo (fellation) bishobora gutera kanseri yo mu kanwa.

Nk’uko urubuga rwa Doctissimo dukesha iyi nkuru rubitangaza, nk’ibindi bice by’umubiri, mu kanwa naho hashobora gufatwa na kanseri. Kanseri yo mu kanwa ishobora gufata igice cyose cyo mu kanwa, cyangwa igice cy’umuhogo.

Iyi kanseri ishobora kwandura binyuze mu nzira zitandukanye, zirimo kunywa itabi n’inzoga, hamwe no gukora imibonano mpuzabitsina mu kanwa.

Dr Maura Gillison wo muri Kaminuza ya Ohio, ubwo yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze, akurikije imibare yabonetse mu gihe cy’imyaka 33 (1974-2007), yasanze umubare w’abantu barwaye kanseri yo mu kanwa wariyongereyeho 25%.

Abenshi mu bandura iyo ndwara bakoresha umunwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, Kandi bakanabikorana n’abantu barenze umwe.

Byagaragaye ko uburwayi bwa kanseri yo mu kanwa bushobora guterwa no gukora imibonano mpuzabitsina mu kanwa, kandi bukaba burimo kwibasira cyane cyane abasore n’inkumi, uretse ko bushobora no gufata n’abandi nk’uko twabibonye.

Igihe cyose ubonye nk’igisebe mu kanwa kirengeje ibyumweru bibiri kitarakira, guhindura ibara ahariho hose mu kanwa, kumva ibinya ku rurimi, kumva hari ahantu mu muhogo hadakora neza, cyangwa kumva ururimi rudakacanga neza, ukwiye guhita wihutira kujya kwa muganga.

Inama yindi itangwa ni uko nibura kabiri mu mwaka, umuntu aba akwiye kujya kwa muganga w’indwara z’amenyo no mu kwanwa, mu rwego rwo kwirinda no kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU