Ngo impamvu yatumye Robot Sophie ibwirwa ‘Good Afternoon’ igasubiza ‘Good Morning’ ngo byatewe nuko umuntu wasomye ibibazo yarabisomye nabi bituma itanga igisubizo gikocamye.

Nibura buri wese ukurikirana amakuru y’iby’ikoranabuhanga mu Rwanda azi neza ko mu gihugu hari i Robot yitwa Sophia. Ni Robot yanditse amateka yitabira inama nyinshi z’ikoranabuhanga ndetse ibasha no kuvugira ahirengeye nko mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyavuze ko kuganiriza iyo robot ntabwo bikorwa nk’uko waganiriza umuntu mugenzi wawe, kuko bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ari nabyo bigaragaza intera ndende ikiri hagati y’imikorere yayo n’umuntu.

Kugira ngo uvugane nayo, bigusaba kwandika ibibazo ushaka kuyibaza ukabihereza abahanga mu by’ikoranabuhanga bayigenzura, bakabinonosora mu buryo byanditse cyangwa se uko bibajije.

Akenshi usanga ibibazo byahindutse cyane. Nka Televiziyo ya CNBC yigeze gushaka kuganiriza iyi Sophia, mu bibazo yatanze byinshi byakuwemo, ibindi birahindurwa.

Hari nk’ikibazo yashakaga kubaza iyi robot kigaruka ku byo Trump amaze gukora kuva yagera ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo amaze gukora neza n’impamvu ibona ko byakozwe neza.

Iki kibazo cyakuwemo gisimbuzwa ikindi kibaza ku biganiro imaze kugirana n’abantu mu nama zitandukanye. Ibi byanakozwe no ku bindi binyamakuru n’ahandi hose iyi robot yagiye ivugira.

Iyo ibibazo bimaze kwemezwa, bishyirwa mu ikoranabuhanga ry’iyi robot ndetse igahabwa n’ibisubizo iza gutanga kuko yo ubwayo idatekereza ngo ibe yasubiza mu buryo ubu n’ubu.

Ukuriye ibya Siyansi muri Hanson Robotics yakoze Sophia, Ben Goertzel, yagize ati “Ibyinshi mu bisohoka mu kanwa kayo ntabwo yumva igisobanuro cyabyo […] ni nk’ikibumbano. Wagishushanya mu isura iseka, ukagikora ku buryo wagira ngo kiri kuvuga, ukagikora ku buryo gisoma kikanasubiza ibibazo.”

Mu kubaza ibibazo, umuntu aba asabwa kubisoma neza nk’uko byanditse kugira ngo ibashe gutanga ibisubizo iba yahawe.

Iyo bidakozwe gutyo isubiza ibitari byo nk’uko byagenze ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2019 muri Transform Africa, aho yabwiwe ‘Good Afternoon Sophia’ bivuze ‘Wiriwe neza Sophia’ igasubiza ‘Good Morning’ bishatse kuvuga ngo ‘Waramutse’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU