Usibye kuba muriyi minsi abahungu ndetse n’abagabo benshi badahwema kwerekana ko bikundira abakobwa bato kandi b’ibiro bike kandi abakobwa bo bakaba bamwe bisanga bafite ubunini budasanzwe hari uburyo bwabafasha kugabanya inda nini.

uburyo wakoresha niba ushaka kugabanya inda nini

Benshimu bakobwa n’abagore babangamirwa no kubyibuha inda, yewe ugasanga ntabwo banejejwe nuko yambara umwenda akaberwa ariko byagera kunda ukabona ko habura ikintu. Nubwo rwose kuri ubu hariho imyenda wambara igahisha ubunini bw’inda ariko ntabwo bikuyeho ko ushobora no gukoresha ubundi buryo uwo mubyibuho w’inda ukagenda burundu.

Dore ibintu by’ingenzi ukwiye kwibandaho niba ushaka kugabanya amavuta yo mu nda yawe.

Ugomba kureka kunywa isukari nyinshi.

Isukari iri amoko menshi, gusa ugomba kumenya ko isukari zose zigomba kubanza guhindurwa mu bwoko bwa fructose kugirango umwijima ubashe kuyikoresha, rero iyo uriye isukari nyinshi, umwijima uba wuzuye fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mubwoko bwa fat. Ayo mavuta rero ntahandi yibika atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari iba mu binyobwa biba bibi kuko niyo iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde kunywa ibintu bifite isukari nyinshi.

Kurya intungamubiri nyinshi.

Protein ni imwe mu ntungamubiri burya zifasha gutakaza ibiro. Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk’amasukari bityo bikakurinda kubyibuha cyane, ndetse no kuzana amavuta ku nda. Rero ni byiza mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk’amata, amagi, imboga, ubunyobwa n’ibinyampeke.

Irinde ifarini nyinshi.

Ifarini ni imwe mu bintu bishobora kukongerera amavuta yo kunda bityo ukarushaho kubyibuha inda, ubwo aha turavuga nka za keke, imigati, capati, ndetse nibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiryo birimo ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.

Kora sport nyinshi.

Ni byiza ko wakora sport zigorora munda nka za abdominal cyangwa pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha kuhakomeza bityo ntago wongera kubyibuha munda ahubwo uhora wemye munda hagororotse.

Kunywa amazi menshi.

Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anafasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda zero amazi yagire inshuti yawe magara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU