Igitoki kiboneka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kigira uruhare mu kurwanya indwara zitandukanye, no kuzivura kinagira uruhare mu kugabanya ibinure mu mubiri.

Amakuru dukesha urubuga rwa NotreMonde avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kurya ibitoki birinda cyane imyuka na aside nyinshi zakwangiza igifu.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Bangladesh, nabwo bwerekanye ko kurya ibitoki bishobora kurwanya indwara y’impiswi y’akarande “diarrhée chronique” ku bana.

Kimwe cya kabiri cy’igitoki gitogosheje kugeza ku bitoki 3 ku munsi, bishobora kugira uruhare mu kugabanya impiswi, yaba iy’igihe gito cyangwa kirekire ku mwana.

Kurya ibitoki kandi, bigabanya indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso, ni ukuvuga ibitoki 3 cyangwa garama 400 ku biryo, bishobora kugabanya ibyo bita “radicaux libres” bitari byiza ku mubiri, nyuma y’amasaha 2 umaze kurya.

Ibi kandi binagabanya ibinure bibi ku mubiri “Mauvais cholesterol” bikunze gutera indwara z’umutima n’imitsi.

Gishobora kandi kurinda indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 2, bitewe n’ubwoko bw’isukari ibamo igira akamaro kanini mu kugabanya umubyibuho ukabije, iyi sukari kandi igirira akamaro kanini uturemangingo tw’umubiri.

Iyi sukari iba mu gitoki ituma habaho kudakorwa cyane kwa imisemboro ya “insuline” mu mubiri, kandi ikarinda n’isukari nyinshi mu maraso “glycemie” “taux de sucre dans le sang” ku batarwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 cyangwa ku bayirwaye.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi bukorewe ku bagore 61.000 bari hagati y’imyaka 40 na 76, maze bugaragaza ko abagore barya imbuto n’abarya igitoki, abarya igitoki cyane aribo bake barwara kanseri yo mu mara ugereranyije n’abarya imbuto cyane.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Bangladesh bwagaragaje ko kurya ibitoki bishobora kurwanya indwara y’impiswi y’akarande (diarrhée chronique) ku bana.

½ cy’igitoki gitogosheje kugeza ku bitoki 3 ku munsi, bishobora kugira uruhare mu kugabanya impiswi, yaba iy’igihe gito cyangwa kirekire ku mwana.

Bigabanya kandi indwara z’umutima n’imitsi, ku bantu barya nibura ibitoki 3 ku munsi. Igitoki kandi kigira uruhare mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri “Mauvais cholesterol”. Ibi binure bikaba byanatera uburwayi bw’umutima n’imitsi.

Ubushakashatsi butandukanye kandi bwagaragaje ko igitoki gitogosheje gishobora kurinda indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, kubera ubwoko bw’isukari iba irimo, igira uruhare mu kugabanya umubyibuho ukabije.

Iyi sukari iba mu gitoki ituma habaho kudakorwa cyane kw’imisemburo ya “insuline” mu mubiri, kandi kikarinda n’isukari nyinshi mu maraso ku barwaye cyangwa abatarwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU