Igitego Jules Ulimwengu yatsindiye ikipe ya Rayon Sports kigashimisha abafana bayo ku buryo burenze cyamuhesheje akayabo k’ibihumbi bisaga 490 FRW.

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga Ulimwengu yahawe n’abafana ba Rayon Sports

Abakunzi ba Rayon Sports baraye bishimye birenze kubera igitego Jules Ulimwengu yabatsindiye Police FC bakayobora shampiyona y’u Rwanda

Jules yatoraguye amafaranga yagwaga nk’imvura,bituma yinjiza agahimbazamusyi karuta umushahara mbumbe ahembwa ku kwezi.

Amakuru yageze hanze aravuga ko Jules Ulimwengu yasaruye mu bafana ba Rayon Sports akayabo k’ibihumbi 490 by’amafaranga y’u Rwanda aziyongera ku mushahara we ndetse n’agahimbazamusyi k’ikipe.

Nyuma y’umwanya munini Rayon Sports isatira Police FC ku munsi w’ejo,myugariro Irambona Eric yarenguye umupira usanga Jules Ulimwengu aho yari ahagaze mu rubuga rw’amahina,awukubita agatsinsino winjira mu izamu,ku munota wa 86 w’umukino.

Jules Ulimwengu

Kuri ubu Rayon Sports yakuye ku mwanya wa mbere APR FC yari isanzwe iyoboye champiyona  aho niramuka yitwaye neza igatsinda indi mikino 4 isigaye izahita yegukana igikombe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU